Zaburi 58

12 verses

Zaburi 58:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu.

Zaburi 58:2

Mbese guceceka ni ko mucisha imanza zitabera?

Zaburi 58:3

Ahubwo mukorera ibyo gukiranirwa mu mitima yanyu, Urugomo rw'amaboko yanyu ni rwo rubanza mucira mu gihugu.

Zaburi 58:4

Abanyabyaha batandukanywa n'Imana uhereye ku kuvuka kwabo, Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya.

Zaburi 58:5

Ubusabwe bwabo buhwanye n'ubw'inzoka, Bameze nk'impoma y'igipfamatwi yiziba amatwi,

Zaburi 58:6

Itumva ijwi ry'abagombozi, Naho bagomboresha ubwenge bwinshi cyane.

Zaburi 58:7

Mana, ubavune amenyo mu kanwa kabo, Uwiteka, uce imikaka y'iyo migunzu y'intare.

Zaburi 58:8

Buzuruke bakame nk'amazi asuma cyane, Agitamika imyambi ibe nk'ibishishibano.

Zaburi 58:9

Babe nk'ikijongororwa kiyaga kigashira, Babe nk'ikiramb, kitigeze kureba izuba.

Zaburi 58:10

Inkono zanyu zitarashyushywa n'umuriro w'amahwa, Imana izayajyanisha serwakira, amabisi n'acanywe byose.

Zaburi 58:11

Umukiranutsi azishima nabona uko guhōra, Azogesha ibirenge bye amaraso y'abanyabyaha.

Zaburi 58:12

Bizatuma abantu bavuga bati “Ni ukuri hariho ingororano y'abakiranutsi, Ni ukuri hariho Imana icira imanza mu isi.”