Zaburi 59

18 verses

Zaburi 59:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Sawuli yatumaga bakarindira inzu kugira ngo bamwice.

Zaburi 59:2

Mana yanjye, unkize abanzi banjye,

Zaburi 59:3

Unkize inkozi z'ibibi, Undinde abicanyi.

Zaburi 59:4

Kuko bubikira ubugingo bwanjye, Abanyambaraga bateraniye kuntera, Kandi ntazize igicumuro cyanjye, Cyangwa icyaha cyanjye, Uwiteka.

Zaburi 59:5

Barirukanka bakitegura batagize icyo bampora, Kanguka unsanganire ubirebe.

Zaburi 59:6

Ni wowe mpamagara, Uwiteka, Mana Nyiringabo, Mana y'Abisirayeli,

Zaburi 59:7

Bagaruka nimugoroba bagakankama nk'imbwa, Bakazenguruka umudugudu.

Zaburi 59:8

Dore badudubiranya amagambo mabi mu kanwa kabo, Inkota ziri mu minwa yabo, Kuko bibaza bati “Ni nde ubyumva?”

Zaburi 59:9

Ariko wowe Uwiteka uzabaseka, Uzakoba abapagani bose.

Zaburi 59:10

Wa mbaraga yanjye we, nzagutegereza, Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira.

Zaburi 59:11

Imana mboneramo imbabazi izansanganira, Imana izanyereka ibyo nshakira abanyubikira.

Zaburi 59:12

Ntubice kugira ngo abantu banjye batabyibagirwa, Mwami ngabo idukingira, Ubatatanishe imbaraga zawe ubacishe bugufi.

Zaburi 59:13

Ijambo ryose ryo mu minwa yabo ni igicumuro cy'akanwa kabo, Ubwibone bwabo bubafate nk'umutego, Imivumo n'ibinyoma bavuga na byo bibafatishe.

Zaburi 59:14

Ubatsembane umujinya, Ubatsembe be kubaho ukundi, Kugeza ku mpera y'isi hose, Bamenye yuko Imana itegeka Abayakobo. Sela.

Zaburi 59:15

Ba bandi bajye bagaruka nimugoroba bakankame nk'imbwa, Bazenguruke umudugudu.

Zaburi 59:16

Bahunahune bashake inyama, Nibadahaga bakeshe ijoro.

Zaburi 59:17

Ariko jyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, N'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye.

Zaburi 59:18

Ni wowe wa mbaraga yanjye we, nzaririmbira ishimwe, Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira, Ni Imana mboneramo imbabazi.