Zaburi 60

14 verses

Zaburi 60:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Irebe ryo guhamya.” Mikitamu ya Dawidi yahimbiye kwigisha,

Zaburi 60:2

ubwo yarwanaga n'Abasiriya b'i Mezopotamiya n'Abasiriya b'i Soba, Yowabu akagaruka akicira mu Kibaya cy'Umunyu Abedomu inzovu n'ibihumbi bibiri.

Zaburi 60:3

Mana, uradutaye uradushenye,

Zaburi 60:4

Wateye igihugu igishyitsi uragisatura, Ziba ubusate bwacyo kuko gitigita.

Zaburi 60:5

Weretse abantu bawe ibikomeye, Watunywesheje inzoga zidandabiranya.

Zaburi 60:6

Wahaye abakubaha ibendera, Kugira ngo bahunge umuheto. Sela.

Zaburi 60:7

Kirisha ukuboko kwawe kw'iburyo unsubize, Kugira ngo abo ukunda bakizwe.

Zaburi 60:8

Imana yarahiye kwera kwayo iti “Nzishima, nzagabanya i Shekemu, Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy'i Sukoti.

Zaburi 60:9

Galeyadi ni ahanjye, Umuryango wa Manase ni uwanjye, Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye, Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y'ubwami.

Zaburi 60:10

Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye, Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe, Filisitiya, umvugirize impundu.”

Zaburi 60:11

Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye? Ni nde uzangeza Edomu?

Zaburi 60:12

Si wowe Mana wadutaye uzangezayo? Si wowe Mana utajyanaga n'ingabo zacu uzangezayo?

Zaburi 60:13

Udutabare umubisha, Kuko gutabara kw'abantu kutagira umumaro.

Zaburi 60:14

Imana izadukoresha iby'ubutwari, Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.