Zaburi 61
9 verses
Zaburi 61:1
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.
Zaburi 61:2
Mana, umva gutaka kwanjye,
Zaburi 61:3
Mpagaze ku mpera y'isi nzajya ngutabaza, Uko umutima wanjye uzagwa isari. Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho,
Zaburi 61:4
Kuko wambereye ubuhungiro, N'igihome kirekire kinkingira umwanzi.
Zaburi 61:5
Nzaguma mu ihema ryawe iteka, Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe. Sela.
Zaburi 61:6
Kuko wowe Mana, wumvise umuhigo wanjye, Umpaye umwandu uhabwa abubaha izina ryawe.
Zaburi 61:7
Uzongerera umwami iminsi y'ubugingo bwe, Imyaka ye izabe nk'iy'ab'ibihe byinshi.
Zaburi 61:8
Azaguma mu maso y'Imana iteka, Itegura imbabazi n'umurava kugira ngo bimurinde.
Zaburi 61:9
Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka, Ngo mpigure umuhigo wanjye uko bukeye.