Zaburi 62

13 verses

Zaburi 62:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iyo mu buryo bwa Yedutuni. Ni Zaburi ya Dawidi.

Zaburi 62:2

Umutima wanjye uturize Imana yonyine,

Zaburi 62:3

Ni yo gitare cyanjye yonyine n'agakiza kanjye, Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa cyane.

Zaburi 62:4

Muzageza he gutera umuntu ngo mumwicane mwese, Nk'inkike ibogamye, nk'uruzitiro runyeganyega?

Zaburi 62:5

Iki cyonyine ni cyo bajya inama, Ni ukugira ngo bamusunike ngo agwe, Ave mu cyubahiro cye. Bishimira ibinyoma, Basabirisha umugisha akanwa kabo, Ariko bavumisha imitima yabo. Sela.

Zaburi 62:6

Mutima wanjye turiza Imana yonyine, Kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho.

Zaburi 62:7

Ni yo gitare cyanjye yonyine n'agakiza kanjye, Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa.

Zaburi 62:8

Imana ni yo irimo agakiza kanjye n'icyubahiro cyanjye, Igitare cy'imbaraga zanjye n'ubuhungiro bwanjye biri mu Mana.

Zaburi 62:9

Mwa bantu mwe, mujye muyiringira, Ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo, Imana ni yo buhungiro bwacu. Sela.

Zaburi 62:10

Ni ukuri aboroheje ni umwuka gusa, Kandi abakomeye ni ibinyoma. Nibashyirwa mu gipimo ntibazika bazateruka, Bose bateranye umwuka ubarusha kuremera.

Zaburi 62:11

Ntimwiringire agahato, Ntimwizigirire ubusa kunyaga, Ubutunzi nibugwira ntibuzabaherane imitima.

Zaburi 62:12

Imana yavuze rimwe, nabyumvise kabiri, Ngo “Imana ni yo ifite ububasha.”

Zaburi 62:13

Kandi ni wowe Mwami ufite imbabazi, Kuko witura umuntu wese ibikwiriye umurimo we.