Zaburi 63

12 verses

Zaburi 63:1

Zaburi ya Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayu bw'i Buyuda.

Zaburi 63:2

Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka, Umutima wanjye ukugirira inyota, Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye,

Zaburi 63:3

Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe, Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n'ubwiza bwawe.

Zaburi 63:4

Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo, Iminwa yanjye izagushima.

Zaburi 63:5

Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho, Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko.

Zaburi 63:6

Umutima wanjye uzahazwa nk'uriye umusokoro n'umubyibuho, Akanwa kanjye kazagushimisha iminwa yishima,

Zaburi 63:7

Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye, Nkagutekereza mu bicuku by'ijoro.

Zaburi 63:8

Kuko wambereye umufasha, Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy'amababa yawe.

Zaburi 63:9

Umutima wanjye ukōmaho, Ukuboko kwawe kw'iburyo kurandamira.

Zaburi 63:10

Ariko abashakira ubugingo bwanjye kubutsemba, Bazajya ikuzimu.

Zaburi 63:11

Bazahabwa gutwarwa n'inkota, Bazaba umugabane w'ingunzu.

Zaburi 63:12

Ariko umwami azishimira Imana, Uyirahira wese azirata, Kuko akanwa k'ababeshya kazazibywa.