Zaburi 64

11 verses

Zaburi 64:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Zaburi 64:2

Mana, umva ijwi ryanjye ryo kuganya,

Zaburi 64:3

Mpisha inama z'abakora nabi bangīra rwihishwa, N'imidugararo y'inkozi z'ibibi.

Zaburi 64:4

Batyaje indimi zabo nk'inkota, Batamitse imyambi yabo azi yo magambo abishye,

Zaburi 64:5

Kugira ngo barasire utunganye mu rwihisho. Bamurasa gitunguro ntibatinya,

Zaburi 64:6

Bihumuririza imigambi mibi, Bajya inama zo gutega ibigoyi rwihishwa, Bakibwira bati “Ni nde uzabireba?”

Zaburi 64:7

Bahirimbanira kunguka inama mbi, Bakibwira bati “Tunogeje inama twungutse.” Umutima w'umuntu wese n'ibihishwe atekereza ntibirondorwa.

Zaburi 64:8

Ariko Imana izabarasa, Bazakomeretswa n'umwambi ubatunguye.

Zaburi 64:9

Uko ni ko bazasitazwa, Ururimi rwabo ubwarwo ruzabarwanya, Ababareba bose bazazunguza imitwe.

Zaburi 64:10

Kandi abantu bose bazatinya, Bavuge umurimo w'Imana, Batekerereshe ubwenge ibyo yakoze.

Zaburi 64:11

Umukiranutsi azanezererwa Uwiteka amwiringire, Kandi abafite imitima itunganye bose bazirata.