Zaburi 70

6 verses

Zaburi 70:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi yahimbiwe kuba urwibutso.

Zaburi 70:2

Mana, tebuka unkize

Zaburi 70:3

Abashaka ubugingo bwanjye bakorwe n'isoni bamware, Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma, Bagire igisuzuguriro.

Zaburi 70:4

Abambwira bati “Ahaa, ahaa!” Basubizwe inyuma ku bw'isoni zabo.

Zaburi 70:5

Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe, Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati “Imana ihimbazwe.”

Zaburi 70:6

Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro n'umukene, Mana, tebuka uze aho ndi, Ni wowe mutabazi wanjye n'umukiza wanjye, Uwiteka, ntutinde.