Zaburi 71

24 verses

Zaburi 71:1

Uwiteka, ni wowe mpungiyeho, Singakorwe n'isoni.

Zaburi 71:2

Ku bwo gukiranuka kwawe unkize untabare, Untegere ugutwi unkize.

Zaburi 71:3

Umbere urutare rw'ubuturo, Aho nzabasha kujya mpungira, Wategetse kunkiza, Kuko ari wowe gitare cyanjye n'igihome kinkingira.

Zaburi 71:4

Mana yanjye, nyarura mu maboko y'umunyabyaha, Nyarura mu maboko y'umunyarugomo ukiranirwa.

Zaburi 71:5

Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka, Ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye.

Zaburi 71:6

Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye, Ni wowe wankuye mu nda ya mama, Nzajya ngushima iminsi yose.

Zaburi 71:7

Ndi ishyano ritangaza benshi, Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye.

Zaburi 71:8

Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe, N'icyubahiro cyawe umunsi wire.

Zaburi 71:9

Ntunte mu gihe cy'ubusaza, Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.

Zaburi 71:10

Kuko abanzi banjye bamvuga, Abubikira ubugingo bwanjye bajya inama bati

Zaburi 71:11

“Imana yaramuretse, Mumwirukane, mumufate kuko atagira uwo kumukiza.”

Zaburi 71:12

Mana, ntumbe kure, Mana yanjye, tebuka untabare.

Zaburi 71:13

Abanzi b'ubugingo bwanjye bakorwe n'isoni barimbuke, Abashaka kungirira nabi bambikwe ibitutsi n'igisuzuguriro.

Zaburi 71:14

Ariko jyeweho nzajya niringira iteka, Nziyongeranya iteka kugushima.

Zaburi 71:15

Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe, N'agakiza kawe umunsi wire, Kuko ntazi umubare wabyo.

Zaburi 71:16

Nzajya aho uri mvuge imirimo ikomeye Umwami Uwiteka yakoze, Nzavuga gukiranuka kwawe wenyine.

Zaburi 71:17

Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, Kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze.

Zaburi 71:18

Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z'ubusaza, Ntarabwira ab'igihe kizaza iby'amaboko yawe, Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.

Zaburi 71:19

Mana, urugero rwo gukiranuka kwawe rugera mu ijuru, Ni wowe wakoze ibikomeye, Mana, ni nde uhwanye nawe?

Zaburi 71:20

Ni wowe watweretse ibyago byinshi bikomeye, Uzagaruka utuzure, Utuzamure udukure ikuzimu.

Zaburi 71:21

Ungwirize gukomera, Uhindukire umare umubabaro.

Zaburi 71:22

Nanjye nzagushimisha nebelu, Mana yanjye, nzashima umurava wawe. Ni wowe nzaririmbira ishimwe mbwira inanga, Uwera w'Abisirayeli we.

Zaburi 71:23

Iminwa yanjye izishima cyane, Ubwo nzakuririmbira ishimwe, N'ubugingo bwanjye wacunguye buzishima.

Zaburi 71:24

Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe umunsi wire, Kuko abashaka kungirira nabi bakojejwe isoni, bamwajwe.