Zaburi 72

20 verses

Zaburi 72:1

Zaburi ya Salomo. Uhe umwami guca imanza kwawe, Uhe umwana w'umwami kutabera kwawe.

Zaburi 72:2

Azacira abantu bawe imanza zitabera, N'abanyamubabaro bawe azabacira imanza z'ukuri.

Zaburi 72:3

Guca imanza zitabera kuzatuma imisozi miremire N'imigufi izanira abantu amahoro.

Zaburi 72:4

Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu, Azakiza abana b'abakene, Kandi azavunagura umunyagahato.

Zaburi 72:5

Bazakubaha ibihe byose, Izuba n'ukwezi bikiriho.

Zaburi 72:6

Azamera nk'imvura imanuka ikanyagira ibyatsi biciwe, Nk'ibitonyanga bitonyangira ubutaka.

Zaburi 72:7

Mu minsi ye abakiranutsi bazashisha, Kandi hazabaho amahoro menshi, Kugeza aho ukwezi kuzashirira.

Zaburi 72:8

Azatwara ahereye ku nyanja ageze ku yindi nyanja, Kandi ahereye kuri rwa Ruzi ageze ku mpera y'isi.

Zaburi 72:9

Ababa mu butayu bazamwunamira, Abanzi be bazarigata umukungugu.

Zaburi 72:10

Abami b'i Tarushishi n'abami bo ku birwa bazazana amaturo, Abami b'i Sheba n'abami b'i Seba bazazana ikoro.

Zaburi 72:11

Abami bose bazamwikubita imbere, Amahanga yose azamukorera.

Zaburi 72:12

Kuko azakiza umukene ubwo azataka, N'umunyamubabaro utagira gitabara.

Zaburi 72:13

Azababarira uworoheje n'umukene, Ubugingo bw'abakene azabukiza.

Zaburi 72:14

Azacungura ubugingo bwabo, Abukize agahato n'urugomo, Kandi amaraso yabo azaba ay'igiciro cyinshi imbere ye.

Zaburi 72:15

Nuko azarama kandi bazamuha ku izahabu y'i Sheba, Bazamusabira iteka, Bazamusabira umugisha umunsi wire.

Zaburi 72:16

Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z'imisozi, Amahundo yayo azanyeganyega nk'ibiti byo kuri Lebanoni, Abanyamudugudu bazashisha nk'ubwatsi bwo ku butaka burabije.

Zaburi 72:17

Izina rye rizahoraho iteka ryose, Izina rye rizahamaho, izuba rikiriho, Abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we, Amahanga yose azamwita umunyehirwe.

Zaburi 72:18

Uwiteka Imana ni yo Mana y'Abisirayeli ihimbazwe, Ni yo yonyine ikora ibitangaza.

Zaburi 72:19

Izina ryayo ry'icyubahiro rihimbazwe iteka, Isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen.

Zaburi 72:20

Ibyo Dawidi mwene Yesayi yasabye birarangiye.