Zaburi 73

28 verses

Zaburi 73:1

Zaburi iyi ni iya Asafu. Ni ukuri Imana igirira neza Abisirayeli, Bafite imitima iboneye.

Zaburi 73:2

Ariko jyeweho, Ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka, Intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera.

Zaburi 73:3

Kuko nagiriraga ishyari abibone, Ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza.

Zaburi 73:4

Kuko batababazwa mu ipfa ryabo, Ahubwo imbaraga zabo zirakomera.

Zaburi 73:5

Ntibagira imibabaro nk'abandi, Ntibaterwa n'ibyago nk'abandi.

Zaburi 73:6

Ni cyo gituma ubwibone buba nk'urunigi mu majosi yabo, Urugomo rukabatwikīra nk'igishura.

Zaburi 73:7

Amaso yabo avanywe imutwe no kubyibuha kwabo, Bafite ibiruta ibyo umutima w'umuntu wakwifuza.

Zaburi 73:8

Barakoba bakavugishwa iby'agahato no gukiranirwa kwabo, Bavuga iby'ubwibone.

Zaburi 73:9

Bashyize akanwa kabo mu ijuru, Ururimi rwabo ruzerera mu isi yose.

Zaburi 73:10

Ni cyo gituma abantu be bagaruka aho, Bakamara amazi yuzuye mu gikombe,

Zaburi 73:11

Bakavuga bati “Imana ikibwirwa n'iki? Isumbabyose hari icyo izi?”

Zaburi 73:12

Dore abo ni bo banyabyaha, Kandi kuko bagira amahoro iteka bagwiza ubutunzi.

Zaburi 73:13

Ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye, Kudacumura nagukarabiye ubusa.

Zaburi 73:14

Kuko natewe n'ibyago umunsi ukira, Ngahanwa ibihano mu bitondo byose.

Zaburi 73:15

Iyaba naravuze nti “Reka mvuge ntyo”, Mba narahemukiye ubwoko bw'abana bawe.

Zaburi 73:16

Natekereje uko nabasha kubimenya, Birandushya birananira,

Zaburi 73:17

Kugeza aho nagiriye ahera h'Imana, Nkita ku iherezo rya ba bandi.

Zaburi 73:18

Ni ukuri ubashyira ahanyerera, Urabagusha bagasenyuka.

Zaburi 73:19

Erega bahindutse amatongo mu kanya gato! Ubwoba bw'uburyo bwinshi burabatsembye rwose.

Zaburi 73:20

Nk'uko inzozi zimeze iyo umuntu akangutse, Ni ko nawe Mwami nukanguka, Uzasuzugura icyubahiro cyabo cy'igicucu.

Zaburi 73:21

Ubwo umutima wanjye washariraga, Nkibabaza mu mutima,

Zaburi 73:22

Nari umupfapfa nta bwenge nagiraga, Nameraga nk'inka imbere yawe.

Zaburi 73:23

Ariko none ndi kumwe nawe iteka, Umfashe ukuboko kw'iburyo.

Zaburi 73:24

Uzanyoboza ubwenge bwawe, Kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro.

Zaburi 73:25

Ni nde mfite mu ijuru utari wowe? Kandi mu isi nta we nishimira utari wowe.

Zaburi 73:26

Umubiri wanjye n'umutima wanjye birashira, Ariko Imana ni yo gitare umutima wanjye uhungiraho, Kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose.

Zaburi 73:27

Kuko abakujya kure bazarimbuka, Watsembye abakurekeshejwe no kurarikira bose.

Zaburi 73:28

Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose.