Zaburi 74

23 verses

Zaburi 74:1

Zaburi iyi ni indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Mana, ni iki cyakudutesheje iteka? Ni iki gituma umujinya wawe ugirira intama zo mu cyanya cyawe, ucumba umwotsi?

Zaburi 74:2

Ibuka iteraniro ryawe waguze kera, Iryo wacunguriye kuba ubwoko bwawe bw'umwandu, N'umusozi wa Siyoni watuyeho.

Zaburi 74:3

Shingura ibirenge byawe ujye mu matongo y'iteka, Ababisha bakoreye ahera ibibi byose.

Zaburi 74:4

Ababisha bawe batontomeye hagati y'inzu twateraniragamo kugusenga,

Zaburi 74:5

Basa nk'abantu bamanikira intorezo, Gutema ibiti by'intsikane.

Zaburi 74:6

None isuku y'ababaji y'aho yose, Barayimenaguza intorezo n'inyundo.

Zaburi 74:7

Batwitse Ahera hawe, Bahumanishije ubuturo bw'izina ryawe kubusenya rwose.

Zaburi 74:8

Baribwiye bati “Tubarimbure rwose”, Batwitse amazu yose yo mu gihugu, Twateraniragamo gusenga Imana.

Zaburi 74:9

Ntitureba ibimenyetso byacu, Nta muhanuzi ukiriho, Kandi nta n'umwe muri twe uzi aho ibyo bizagarukira.

Zaburi 74:10

Mana, umubisha azageza he kudutuka? Umwanzi azatuka izina ryawe iteka?

Zaburi 74:11

Ni iki gituma uhina ukuboko, Ukuboko kwawe kw'iburyo? Gukure mu gituza cyawe ubarimbure.

Zaburi 74:12

Ariko Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera, Ikorera iby'agakiza hagati y'isi.

Zaburi 74:13

Ni wowe watandukanishije inyanja imbaraga zawe, Wameneye imitwe y'ibinyamaswa mu mazi.

Zaburi 74:14

Ni wowe wamenaguye imitwe ya Lewiyatani, Warayitanze iba ibyokurya by'ibyo mu butayu.

Zaburi 74:15

Ni wowe watoboye isōko n'umugezi, Wakamije inzuzi zidakama.

Zaburi 74:16

Amanywa ni ayawe kandi n'ijoro ni iryawe, Waremye umucyo n'izuba.

Zaburi 74:17

Ni wowe washyizeho ingabano zose z'isi, Waremye icyi n'itumba.

Zaburi 74:18

Ibuka ibi yuko ababisha bacyashye Uwiteka, Ishyanga ritagira ubwenge ryatutse izina ryawe.

Zaburi 74:19

Ntuhe inyamaswa ubugingo bw'inuma yawe, Ntiwibagirwe ubugingo bw'abanyamubabaro bawe iteka ryose.

Zaburi 74:20

Ite kuri rya sezerano, Kuko ahantu h'umwijima ho mu isi huzuye ubuturo bw'urugomo.

Zaburi 74:21

Uhatwa ye kugaruka akojejwe isoni, Umunyamubabaro n'umukene bashime izina ryawe.

Zaburi 74:22

Mana, haguruka wiburanire, Ibuka yuko umupfapfa yiriza umunsi agutuka.

Zaburi 74:23

Ntiwibagirwe amajwi y'ababisha bawe, Urusaku rw'abaguhagurukira rutumbagira iteka.