Zaburi 75

11 verses

Zaburi 75:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.

Zaburi 75:2

Mana, turagushima, Turagushimira kuko izina ryawe riri bugufi,

Zaburi 75:3

“Nimbona igihe cyashyizweho, Nzaca imanza zitabera.

Zaburi 75:4

Isi n'abayibamo bose bacikamo igikuba, Ni jye wateye inkingi zayo. Sela.

Zaburi 75:5

Mbwira abibone nti ‘Ntimukībone’, N'abanyabyaha nti ‘Ntimugashyire hejuru amahembe yanyu.

Zaburi 75:6

Ntimugashyire hejuru cyane amahembe yanyu, Ntimukavuge iby'agasuzuguro mugamitse ijosi.’ ”

Zaburi 75:7

Kuko agakiza kadaturuka iburasirazuba cyangwa iburengerazuba, Cyangwa mu butayu bw'imisozi,

Zaburi 75:8

Ahubwo Imana ni yo mucamanza, Icisha umwe bugufi igashyira undi hejuru.

Zaburi 75:9

Kuko mu ntoki z'Uwiteka hariho agacuma karimo vino ibira, Kuzuye vino ivanze n'ibiyiryoshya arayisuka. Ni ukuri abanyabyaha bo mu isi, Baziranguza itende ryayo barinywe.

Zaburi 75:10

Ariko jyeweho iteka nzajya namamaza ibyo, Nzaririmbira Imana ya Yakobo ishimwe.

Zaburi 75:11

Kandi amahembe yose y'abanyabyaha nzayaca, Ariko amahembe y'abakiranutsi azashyirwa hejuru.