Zaburi 76

13 verses

Zaburi 76:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.

Zaburi 76:2

Mu Bayuda Imana iramenyekana,

Zaburi 76:3

Kandi i Salemu ni ho hema ryayo, I Siyoni ni ho buturo bwayo.

Zaburi 76:4

Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto, N'ingabo n'inkota n'intwaro z'intambara. Sela.

Zaburi 76:5

Uri uw'icyubahiro n'ubwiza bwinshi, Utabarutse mu misozi y'iminyago.

Zaburi 76:6

Intwari mu mitima ziranyazwe zisinzira ubuticura, Kandi nta bo mu banyambaraga babonye amaboko yabo.

Zaburi 76:7

Mana ya Yakobo, Gucyaha kwawe kwatumye amagare n'amafarashi bisinzirira guhwera.

Zaburi 76:8

Wowe ni wowe uteye ubwoba, Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye?

Zaburi 76:9

Wumvikanishije amateka uri mu ijuru, Isi yaratinye iraceceka,

Zaburi 76:10

Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka, Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose. Sela.

Zaburi 76:11

Ni ukuri umujinya w'abantu uzagushimisha, Umujinya uzasigara uzawukenyera.

Zaburi 76:12

Muhige umuhigo muwuhigure Uwiteka Imana yanyu, Abayigose bose bazanire amaturo Iteye ubwoba.

Zaburi 76:13

Izarimbura imyuka y'abakomeye, Ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi.