Zaburi 81

17 verses

Zaburi 81:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya Asafu.

Zaburi 81:2

Muririmbishirize Imana ijwi rirenga ni yo mbaraga zacu,

Zaburi 81:3

Muririmbe indirimbo muvuze ishako, Mucurange inanga nziza na nebelu.

Zaburi 81:4

Muvuze impanda ukwezi kubonetse, Kandi ukwezi kuzoye ku munsi wacu mukuru.

Zaburi 81:5

Kuko iryo ari ryo tegeko ryategetswe Abisirayeli, Itegeko ry'Imana ya Yakobo.

Zaburi 81:6

Yarikomereje mu Bayosefu kuba iryo guhamya, Ubwo yasohokaga igahagurukira igihugu cya Egiputa. Ni ho numvise amagambo y'Uwo ntari nzi ati

Zaburi 81:7

“Nakuye urutugu rwe ku mutwaro, Amaboko ye yakuweho uburetwa bw'igitebo.

Zaburi 81:8

Ubwo wari mu mubabaro waratatse, ndagukiza, Nagushubije ndi mu bwihisho bw'inkuba, Nakugeragereje ku mazi y'i Meriba. Sela.

Zaburi 81:9

Bwoko bwanjye, umva ndaguhamiriza, Wa bwoko bw'Abisirayeli we, iyaba unyumvira.

Zaburi 81:10

Muri wowe ntihakabe ikigirwamana cy'abanyamahanga, Kandi ntukagire ikigirwamana cy'abanyamahanga usenga.

Zaburi 81:11

Ni jye Uwiteka Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Egiputa, Asama cyane nduzuza akanwa kawe.

Zaburi 81:12

“Maze ubwoko bwanjye ntibwumviye ijwi ryanjye, Abisirayeli banga kunyitondera.

Zaburi 81:13

Nanjye ndabareka ngo bakurikize kunangirwa kw'imitima yabo, Bagendere mu migambi yabo.

Zaburi 81:14

Iyaba ubwoko bwanjye bunyumvira, Iyaba Abisirayeli bagendera mu nzira zanjye,

Zaburi 81:15

Natsinda ababisha babo vuba, Nahīndurira ukuboko kwanjye ku babarwanya.

Zaburi 81:16

Abanzi b'Uwiteka bakamugomokera bakamushyeshya, Ariko ba bandi bakarama iteka.

Zaburi 81:17

Yabagaburira amasaka ahunze, Kandi naguhaza ubuhura bwo mu mbigo.”