Zaburi 82
8 verses
Zaburi 82:1
Zaburi ya Asafu. Imana ihagarara mu iteraniro ryayo, Icira abigira “imana” urubanza iti
Zaburi 82:2
“Muzageza he guca imanza zibera, Zita ku cyubahiro cy'abanyabyaha? Sela.
Zaburi 82:3
Muce imanza zikwiriye uworoheje n'impfubyi, Muce imanza zirenganura umunyamubabaro n'umutindi.
Zaburi 82:4
Mutabare uworoheje n'umukene, Mubakize amaboko y'abanyabyaha.
Zaburi 82:5
“Abo mbwiye nta cyo bazi, nta cyo bamenya, Bagendagenda mu mwijima, Imfatiro zose z'isi ziranyeganyega.
Zaburi 82:6
Ni jye wababwiye nti ‘Muri imana, Mwese muri abana b'Isumbabyose.’
Zaburi 82:7
Ariko muzapfa nk'abantu, Muzagwa nk'umwe mu bakomeye.”
Zaburi 82:8
Mana, haguruka ucire isi urubanza, Kuko uzagira amahanga yose umwandu wawe.