Zaburi 83

19 verses

Zaburi 83:1

Iyi ndirimbo ni Zaburi ya Asafu.

Zaburi 83:2

Mana, ntuceceke,

Zaburi 83:3

Kuko abanzi bawe bagira imidugararo, Abakwanga babyukije umutwe.

Zaburi 83:4

Bagambirira imigambi y'uburiganya ngo bagirire nabi ubwoko bwawe, Bagire inama abo urindira mu rwihisho.

Zaburi 83:5

Baravuze bati “Nimuze tubarimbure bataba ishyanga, Kugira ngo izina ry'Abisirayeli ritibukwa ukundi.”

Zaburi 83:6

Kuko bahuje umutima wo kujya inama, Ni wowe basezeraniye.

Zaburi 83:7

Ni bo banyamahema ba Edomu n'Abishimayeli, Kandi n'Abamowabu n'Abahagari,

Zaburi 83:8

N'Abagebalu n'Abamoni n'Abamaleki, N'Abafilisitiya n'abatuye i Tiro.

Zaburi 83:9

Abashuri na bo bafatanije na bo, Batabaye bene Loti. Sela.

Zaburi 83:10

Ubagirire nk'ibyo wagiriye Abamidiyani, Nk'ibyo wagiriye Sisera na Yabini ku mugezi Kishoni.

Zaburi 83:11

Barimbukiye Endoru, Bahindutse ifumbire ry'ubutaka.

Zaburi 83:12

Uhindure abatware babo nka Orebu na Zēbu, Imfura zabo zose uzihindure nka Zeba na Zalumuna,

Zaburi 83:13

Kuko zavuze ziti “Twiyendere Ubuturo bw'Imana.”

Zaburi 83:14

Mana yanjye, ubahindure nk'umukungugu ujyanwa na serwakira, Nk'umurama utumurwa n'umuyaga.

Zaburi 83:15

Nk'uko umuriro utwika ishyamba, Nk'uko ibirimi by'umuriro bitwika imisozi,

Zaburi 83:16

Abe ari ko ubahigisha umuyaga wawe, Ubateze ubwoba umuyaga wawe w'ishuheri.

Zaburi 83:17

Wuzuze mu maso habo ipfunwe ry'igisuzuguriro, Kugira ngo bashake izina ryawe, Uwiteka.

Zaburi 83:18

Bakorwe n'isoni batinye iteka ryose, Bamware barimbuke,

Zaburi 83:19

Kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA, Ko ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose.