Zaburi 84

13 verses

Zaburi 84:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya bene Kōra.

Zaburi 84:2

Uwiteka Nyiringabo,

Zaburi 84:3

Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari. Umutima wanjye n'umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu.

Zaburi 84:4

Igishwi cyiboneye inzu, Intashya yiboneye icyari, Aho ishyira ibyana byayo. Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye.

Zaburi 84:5

Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba. Sela.

Zaburi 84:6

Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.

Zaburi 84:7

Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h'amasōko, Imvura y'umuhindo icyambika imigisha.

Zaburi 84:8

Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y'Imana i Siyoni.

Zaburi 84:9

Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye, Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi. Sela.

Zaburi 84:10

Mana, ngabo idukingira reba, Witegereze mu maso h'uwo wasīze.

Zaburi 84:11

Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi, Nakunda guhagarara ku muryango w'inzu y'Imana yanjye, Bindutira kuba mu mahema y'abanyabyaha.

Zaburi 84:12

Kuko Uwiteka Imana ari izuba n'ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n'icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye.

Zaburi 84:13

Uwiteka Nyiringabo, Hahirwa umuntu ukwiringira.