Zaburi 85

14 verses

Zaburi 85:1

Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni Zaburi ya bene Kōra.

Zaburi 85:2

Uwiteka, wagiriye igihugu cyawe imbabazi;

Zaburi 85:3

Wababariye gukiranirwa k'ubwoko bwawe, Watwikiriye ibyaha byabo byose. Sela.

Zaburi 85:4

Wakuyeho umujinya wawe wose, Waretse uburakari bwawe bukaze urabworoshya.

Zaburi 85:5

Mana y'agakiza kacu utwigarurire, Kandi ushire umujinya wawe utugirira.

Zaburi 85:6

Uzaturakarira iteka? Uzakomeza uburakari bwawe ibihe byose?

Zaburi 85:7

Ntuzagaruka ubwawe ngo utuzure, Kugira ngo ubwoko bwawe bukwishimire?

Zaburi 85:8

Uwiteka, utwereke imbabazi zawe, Uduhe agakiza kawe.

Zaburi 85:9

Reka numve ibyo Imana Uwiteka izavuga, Kuko izabwira ubwoko bwayo n'abakunzi bayo amahoro, Ariko be kugarukira ubupfu.

Zaburi 85:10

Ni ukuri agakiza kayo kari bugufi bw'abayubaha, Kugira ngo ubwiza bwayo bube mu gihugu cyacu.

Zaburi 85:11

Imbabazi n'umurava birahuye, Gukiranuka n'amahoro birahoberanye.

Zaburi 85:12

Umurava umeze mu butaka, Gukiranuka kurebye mu isi kuri mu ijuru.

Zaburi 85:13

Kandi Uwiteka azatanga ibyiza, Igihugu cyacu kizera umwero wacyo.

Zaburi 85:14

Gukiranuka kuzamubanziriza, Kandi kuzahindura intambwe ze inzira yanyurwamo.