Ibyahishuwe 18

24 verses

Ibyahishuwe 18:1

Hanyuma y'ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n'ubwiza bwe.

Ibyahishuwe 18:2

Arangurura ijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry'abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n'ibisiga byose bihumanye kandi byangwa.

Ibyahishuwe 18:3

Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry'ubusambanyi by'uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n'ubwinshi bw'ubutunzi bwawo no kudamarara.”

Ibyahishuwe 18:4

Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n'ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.

Ibyahishuwe 18:5

Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.

Ibyahishuwe 18:6

Muwiture ibihwanye n'ibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguragamo, muwufunguriremo kabiri.

Ibyahishuwe 18:7

Nk'uko wihimbazaga ukidamararira ukishima ibyishimo bibi, mube ari ko muwuha kubabazwa agashinyaguro no kuboroga, kuko wibwira uti ‘Nicara ndi umugabekazi sindi umupfakazi, ni cyo gituma nta gahinda nzagira na hato.’

Ibyahishuwe 18:8

Ku bw'ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n'umuborogo n'inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriye ho iteka ari iy'imbaraga.”

Ibyahishuwe 18:9

Kandi abami bo mu isi basambanaga na wo bakadabagirana na wo, bazawuririra bawuborogere ubwo bazabona umwotsi wo gutwikwa kwawo,

Ibyahishuwe 18:10

bahagaritswe kure no gutinya kubabazwa kwawo bati “Ni ishyano ni ishyano! Wa mudugudu munini we. Yewe Babuloni wa mudugudu ukomeye we, ubonye ishyano kuko mu isaha imwe iteka uciriwe ho rigusohoyeho!”

Ibyahishuwe 18:11

N'abatunzi bo mu isi na bo bazawuririra bawuborogere, kuko ari nta wuzaba akigura urutundo rwabo,

Ibyahishuwe 18:12

ari izahabu ari ifeza, ari amabuye y'igiciro cyinshi n'imaragarita, n'imyenda y'ibitare myiza n'imyenda y'imihengeri, na hariri n'imyenda y'imihemba, n'ibiti byose by'imibavu n'ibintu byose byaremwe mu mahembe y'inzovu, n'ibintu byose byabajwe mu biti by'igiciro cyinshi cyane, n'ibyacuzwe mu miringa n'ibyacuzwe mu cyuma, n'ibyaremwe mu ibuye ryitwa marimari,

Ibyahishuwe 18:13

na mudarasini n'ibinzari, n'imibavu n'amavuta meza nk'amadahano, n'icyome n'inzoga n'amavuta ya elayo, n'ifu y'ingenzi n'amasaka, n'inka n'intama, n'amafarashi n'amagare, n'imibiri y'abantu n'ubugingo bwabo.

Ibyahishuwe 18:14

(Kandi imbuto umutima wawe wifuzaga zigukuweho, n'ibintu byose biryoha neza n'ibisa neza bigushizeho, ntibazabibona ukundi.)

Ibyahishuwe 18:15

Abatundaga ibyo, abo uwo mudugudu watungishije bazahagarikwa kure no gutinya kubabazwa kwawo, barira baboroga

Ibyahishuwe 18:16

bavuge bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye wambitswe imyenda y'ibitare myiza n'iy'imihengeri n'iy'imihemba, kandi ukarimbishwa n'izahabu n'amabuye y'igiciro cyinshi n'imarigarita,

Ibyahishuwe 18:17

ubonye ishyano kuko mu isaha imwe ubutunzi bwinshi bungana butyo burimbutse!” Kandi aberekeza bose n'umuntu wese wambukira mu nkuge hose, n'abasare n'abatunda bambutse inyanja bari bahagaze kure,

Ibyahishuwe 18:18

kandi bakireba umwotsi wo gutwikwa kwawo bavuga amajwi arenga bati “Ni mudugudu ki uhwanye n'uriya mudugudu ukomeye?”

Ibyahishuwe 18:19

Bītumurira umukungugu ku mitwe, bavuga amajwi arenga, barira baboroga bati “Ni ishyano, ni ishyano! Umudugudu ukomeye watungishije ubutunzi bwawo abafite inkuge mu nyanja, ubonye ishyano kuko warimbutse mu isaha imwe.

Ibyahishuwe 18:20

Wa juru we, namwe abera n'intumwa n'abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahōrera!”

Ibyahishuwe 18:21

Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk'urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.

Ibyahishuwe 18:22

Ntihazumvikana muri wowe ukundi abacuranzi n'abahimbyi b'indirimbo, n'abavuza imyironge n'abavuza impanda, kandi nta muhanga naho yaba umunyabukorikori bwose uzaboneka muri wowe ukundi, ndetse n'ijwi ry'urusyo ntirizumvikana muri wowe ukundi.

Ibyahishuwe 18:23

Umucyo w'itabaza ntuzaboneka muri wowe ukundi, kandi ijwi ry'umukwe n'iry'umugeni ntazumvikana muri wowe ukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe n'uburozi bwawe.

Ibyahishuwe 18:24

Kandi muri uwo mudugudu ni ho amaraso y'abahanuzi n'ay'abera n'abiciwe mu isi bose yabonetse.”