Abaroma 11

36 verses

Abaroma 11:1

Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.

Abaroma 11:2

Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati

Abaroma 11:3

“Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n'ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.”

Abaroma 11:4

Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti “Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bāli.”

Abaroma 11:5

Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw'ubuntu.

Abaroma 11:6

Ariko ubwo bibaye ku bw'ubuntu ntibikiri ku bw'imirimo, kuko bitabaye bityo ubuntu ntibwaba ari ubuntu.

Abaroma 11:7

Nuko tuvuge dute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima,

Abaroma 11:8

nk'uko byanditswe ngo “Imana yabahaye umutima wo guhunikira, n'amaso atabona, n'amatwi atumva.” Uko ni ko bikimeze na bugingo n'ubu.

Abaroma 11:9

Kandi Dawidi yaravuze ati “Ameza yabo ababera nk'umutego n'ikigoyi, N'igisitaza n'ingaruka mbi.

Abaroma 11:10

Amaso yabo ahumwe be kureba, Kandi ugumye kubaheta umugongo iminsi yose.”

Abaroma 11:11

Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?” Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari.

Abaroma 11:12

Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutūba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo!

Abaroma 11:13

Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga

Abaroma 11:14

kugira ngo ahari nteze ishyari bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo.

Abaroma 11:15

Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n'Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka?

Abaroma 11:16

Ubwo ifu y'umuganura ari iyera, n'irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n'amashami na yo ni ko ari.

Abaroma 11:17

Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk'ingurukira hagati y'amashami, ugasangira na yo amakakama y'igishyitsi cya elayo,

Abaroma 11:18

ntukīrarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi.

Abaroma 11:19

Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho.”

Abaroma 11:20

Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye,

Abaroma 11:21

kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.

Abaroma 11:22

Nuko urebe kugira neza kw'Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa.

Abaroma 11:23

Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk'ingurukira kuko Imana ishobora kubagaruraho.

Abaroma 11:24

Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk'ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo?

Abaroma 11:25

Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby'iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse.

Abaroma 11:26

Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk'uko byanditswe ngo “Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.”

Abaroma 11:27

“Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije, Ubwo nzabakuraho ibyaha.”

Abaroma 11:28

Ku by'ubutumwa bwiza babaye abanzi b'Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n'Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza,

Abaroma 11:29

kuko impano z'Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa.

Abaroma 11:30

Nk'uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw'ubugome bwabo,

Abaroma 11:31

ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa ,

Abaroma 11:32

kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose.

Abaroma 11:33

Mbega uburyo ubutunzi n'ubwenge n'ubumenyi by'Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n'inzira zayo ntizirondoreka.

Abaroma 11:34

Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we?

Abaroma 11:35

Ni nde wabanje kumuha ngo azamwīture?

Abaroma 11:36

Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen.