Abaroma 12

21 verses

Abaroma 12:1

Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.

Abaroma 12:2

Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.

Abaroma 12:3

Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera.

Abaroma 12:4

Nk'uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe,

Abaroma 12:5

natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we.

Abaroma 12:6

Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk'uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana,

Abaroma 12:7

cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby'Imana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha,

Abaroma 12:8

cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imbabazi azigire anezerewe.

Abaroma 12:9

Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n'ibyiza.

Abaroma 12:10

Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by'icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we,

Abaroma 12:11

ku by'umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu.

Abaroma 12:12

Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye,

Abaroma 12:13

mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi.

Abaroma 12:14

Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume.

Abaroma 12:15

Mwishimane n'abishima, murirane n'abarira.

Abaroma 12:16

Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n'ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.

Abaroma 12:17

Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.

Abaroma 12:18

Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose.

Abaroma 12:19

Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.”

Abaroma 12:20

Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe.

Abaroma 12:21

Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.