Abaroma 13

14 verses

Abaroma 13:1

Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n'abatware bariho bashyizweho n'Imana.

Abaroma 13:2

Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry'Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n'urubanza.

Abaroma 13:3

Abatware si abo gutinywa n'abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima,

Abaroma 13:4

kuko ari umukozi w'Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w'Imana, uhōresha umujinya ukora nabi.

Abaroma 13:5

Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n'umutima uhana.

Abaroma 13:6

Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b'Imana bītangiye gukora uwo murimo.

Abaroma 13:7

Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n'abo kubahwa mububahe.

Abaroma 13:8

Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko,

Abaroma 13:9

kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze” n'ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”

Abaroma 13:10

Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko.

Abaroma 13:11

Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye.

Abaroma 13:12

Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y'umwijima, twambare intwaro z'umucyo.

Abaroma 13:13

Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.

Abaroma 13:14

Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.