Abaroma 14

23 verses

Abaroma 14:1

Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z'ibyo ashidikanyaho.

Abaroma 14:2

Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa.

Abaroma 14:3

Urya byose ye guhinyura utabirya, kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza kuko Imana yamwemeye.

Abaroma 14:4

Uri nde wowe ucira umugaragu w'abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.

Abaroma 14:5

Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.

Abaroma 14:6

Urobanura umunsi awurobanura ku bw'Umwami wacu, urya arya ku bw'Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw'Umwami na we agashima Imana.

Abaroma 14:7

Nta muntu muri twe uriho ku bwe cyangwa upfa ku bwe.

Abaroma 14:8

Niba turiho turiho ku bw'Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw'Umwami. Nuko rero niba turiho cyangwa niba dupfa, turi ab'Umwami

Abaroma 14:9

kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w'abapfuye n'abazima.

Abaroma 14:10

Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y'intebe y'imanza y'Imana,

Abaroma 14:11

kuko byanditswe ngo “Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye, Amavi yose azampfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana.’ ”

Abaroma 14:12

Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana.

Abaroma 14:13

Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se.

Abaroma 14:14

Ndabizi kandi nemejwe rwose n'Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya.

Abaroma 14:15

Niba mwene So aterwa agahinda n'ibyo urya, ntuba ukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyokurya byawe.

Abaroma 14:16

Icyiza cyawe cye gusebywa,

Abaroma 14:17

kuko ubwami bw'Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n'amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.

Abaroma 14:18

Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n'abantu.

Abaroma 14:19

Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n'ibyo gukomezanya.

Abaroma 14:20

Ntimugasenye umurimo w'Imana ku bw'ibyokurya. Byose ntibihumanya, ariko urya ibisitaza abandi azabona ishyano.

Abaroma 14:21

Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege.

Abaroma 14:22

Mbese ufite kwizera? Niba ugufite ukwigumanire mu mutima wawe imbere y'Imana. Hahirwa uticira ho iteka ku byo yemeye.

Abaroma 14:23

Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha.